Suko zubakwa,,

Aho uvuka bakubwiyeko ntacyigomba kubera iwawe cyigomba gusohoka hanze kabone niyo waba ufashwe bunyamaswa. Bagutoje guseka kandi imbere uri gushira , bagutoje guhoza abandi kandi wowe agahinda kenda kuguturitsa umutima, ngo shenge nuko zubakwa!.

Iyo uvuka ho ntibitaye kubuzima bwawe ahubwo bahangayicyishijwe n’ igisebo uzasiga umuryango mugihe uzaba  ucyiza amagara yawe. Mbese baragiye bakugira nyirabayazana w’ibibazo byose biri murwawe, ngo impamvu ukubitwa nuko uba wamusuzuguye uwo mwashakanye, ngo impamvu aguca inyuma nuko uba utakoze ibyo yasabye byose. Umenya ahari aho guhitamo kukubona uhunga bakubona ushyingurwa   uwo wita urukundo rwawe  amaze kukwivugana. Ngo nuko zubakwa da!

Idini ryo ryaguciriyeho iteka, ngo nuramuka uhunze iryo yicarubozo urimo ukorerwa uzaba ugiye mubapagani ngo yewe no kuri liste y’ abazajya mu ijuru uzahita ukurwaho ngo isezerano ni ukugeza gupfa  naho ibindi bizaba hagati yabyo byose birihanganirwa.  Bakubwiyeko intandaro yabyose aruko utari mumwuka cyane, ko hari karande  ndetse n’imyuka mibi bituma mubura amahoro murwanyu. Umuti baguhaye ni uwo kurambura akarago ubundi  ugashikama ugasenga ukarwana n’ iyo myuka mibi gusa  ukaba utakwibeshya  ngo uhunge urwo rugo cg se ngo utabarize inzego za leta zibishizwe kuko waba ubaye icyigwari kandi Bibiliya ikaba itabyemera .  Ahari umenya arinjye wumva nabi namwe murambwira uko iwanyu byifashe, aho nsengera iyo bari gusezeranya abageni mubyo basezerana numvishe bavuga ” ubutahemuka yaba ari mumahoro cg mumakuba, urukundo ndetse no kubahana iteka ryose”. Nonese iyo habayeho ko umwe muri bo yica ayo masezerano bigenda bite? Aha simvuga bimwe byoroheje mushobora gucyemura ako kanya, ndavuga mugihe aho murara hasigaye harabaye isibaniro ry’abagore/ gabo bo mukarere mutuyemo ? Ese bigenda bite iyo umwe amugaye  kubera iyicarubozo yakorerwa na mugenzi we ? Ibi nabyo se biri muri bimwe abakozi b’Imana badusaba kwihanganira ubundi tukabirebesha amaso y’umwuka?

Icyibabaje nuko nyuma y’amateraniro buri wese asubira mu isi yaturutsemo. Umwe wakubwiyeko ugomba gushikama ukirukana dayimoni  azagenda afatwe nk’umwami(kazi) mugihe wowe uzaba urushwa agaciro n’amatungo yo murugo. Igihe cyo kuruhuka we azaba apfumbaswe ameze neza mugihe iwawe aribwo intamba ya gatatu y’isi izaba itangiye kandi reka nkubwize ukuri amarira yawe ntazabuza uwo mukozi w’Imana gusinzira. Azabyuka ajya mukazi ke ashaka icyamutunga  naho wowe ushobora kubyukira mubitaro ugendera mukagare.

Sinkubujije gusenga, rwose bikore kandi cyane niba ariho uruhukira gusa abo banyamadini ndetse nabamwe bitwa ko bagutanze kubona izuba ntibazakuyobye ngo bigere naho uhara amagara yawe hejuru yibyo wari ufite amahirwe yo guhunga. Niba barahiriwe murushako rwabo birumvikana ko batazi uko bimera iyo umwe wakunze kandi ugikunda ahindutse icyirura mumaso yawe, ntibazi uko  inkoni zaburi munsi zimera ariko wowe urabizi neza kuko aribwo buzima ubayemo. Ntibazi uko bimera guterwa imijigugu y’ibikombe ndetse n’amasahani, ntibazi uko bimera kurara hasi kandi wari ufite uburiri bwiza. Ntibazi uko bimera gutukwa ukandagazwa kugeza naho wamburwa ubumuntu; gusa wowe urabizi kuko aribyo uramukiraho izuba rikarinda rirenga. Ntaribagirwa kandi nimba uwo mwashakanye warigeze kumva akubwirako azakwica, YEGO koko azakwica ntamashyengo yarimo  bitinde bitebuke uwo mugambi we azawushyira mubikorwa arinayo mpamvu nkwisabira ko wakwicyiriza amagara yawe hacyiri kare  kuko nutava muri urwo rugo wigenza uzahava utwawe mu isanduku.

Kuri wowe wabashije kuva mu ihohoterwa, reka mbanze nkubwireko uri intwali, ndabizi ko wabaye igitaramo iyo kumusozi aho uvuka gusa icyiza kandi cyiruta byose n’uko wamenye agaciro kawe kandi ukaba warahisemo ubuzima. Ntago iyo Mana yakuremeye kubaho mumubabaro igihe cyose, sinzi impamvu abo banyamadini ndetse n’iyo miryango bifuza ko ukomeza kurambarara mumarira bagufungira inzira z’ibyiza biri imbere yawe. Niba kuri wowe waragerageje uko ushoboye bikanga, ntago ari impera y’isi, icyo ni igihe cy’ubuzima wagombaga kunyuramo kandi hari isomo wakuyemo. Wasanga ari naho umugisha wawe ugomba guturuka kuko inzira zayo ari nyinshi cyane. Nawe ibyishimo byakubera , nawe gukunda ndetse no gukundwa byakubera.

Reka nkwibwirire nawe ucyiri kuba mu ihohoterwa; Mugihe umuntu we ubwe kugiti cye  atifatiye umwanzuro wo guhinduka wowe ntuzigera umuhindura ngo bizakunde. Ndabizi uramukunda ariko ashobora kuba acyeneye ubundi bufasha burenze ubwo ushobora kumuha. Mugihe amaze kukuvuna ingingo z’umubiri wawe inshuro irenga imwe akabona ntacyo ubikoraho azakomeza kumva ko ari mukuri. Niba atarakugiriye impuhwe nk’uwo babyaranye ntago urubyaro rwanyu ariwo azagirira impuhwe. Ese munsi yakugize icyimuga urwo rubyaro ruzahahirwa nande ko undi mubyeyi ari nkaho ntawe bagira? Ese umunsi ya kwivuganye abo bana uzaba ubasize he?  uzaba ubasigiye nde ? Umukozi w’Imana se cg babandi bose bakubuza guhunga? Harya ntago uziko nabo bari kurwana n’ imisaraba yabo utazi? Ubishaka ibyo kurebera mumwuka waba ubigabanyije gato nuko ukareba ukuri guteretse imbere yawe, uri hagati y’urupfu n’umuzima, amahitamo ni ayawe kandi ntizibagirwe narimwe ko nawe umunezero wakubera!

 

Love & Joy!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s