Ubukwe bw’ubu,,

Reka ntangire mvugako ubukwe ari ikintu cyiza pe! Aho ntawabihanaka, noneho bikarushaho kunezeza iyo bigenze uko  banyiri kubukora babyifuzaga  ndetse nababaherekeje bose bagataha bizihiwe.  Gusa muri ino minsi hari ibyo njye nawe turi kubona bikadutera kwibaza niba koko ari uku ibintu bizakomeza bikatuyobera.

Nawe se,,

Benshi muri twe twunguka inshuti nyinshi iyo ibihe by’amakwe byegereje, bamwe baba batarakwikozaga batangira kuguhamagara atari ukubera izindi mpuhwe ahubwo aruko hari intwererano bifuza kukuvanaho, bamwe mwiganye ariko mukaba mutaravuganaga cyane rimwe narimwe mukaba muherukana nicyo gihe, abo bose bakoresha buryo ki babona numero yawe ubundi ubutumire bw’ubukwe ukaba ububonye utyo byaba nangombwa hari ubwo uhita ugira n’imirimo ushingwa. Gusa icyiba cyibabaje muri ibyo byose ni uko nyuma y’ubukwe musubira uko mwahoze, ntawongera kwibuka undi  yewe nawe nujya kubatumira ntuzababona.

Reka tugaruke kuwundi muco usigaye ugezweho muri ino minsi, uwo ntawundi ni amagroup asigaye acicikana kumbuga nkoranyambaga ya za Bridal shower. Urabyuka mugitondo ukisanga muri group ya bridal shower ya wamuntu mwahuriye mumahugurwa umunsi umwe cyangwa wa wundi mukorana ariko mukaba muhura rimwe mukwezi rimwe na rimwe ukaba utari uzi n’amazina ye cyangwa se nanone umwe mwigana utajya umenya ibyawe cyangwa se ngo nawe umenye ibye. Ntimunyumve nabi sinanze ko waha ubufasha mugenzi wawe, gusa ntibyakagombye kuba agahato nkuko akenshi bigenda, harimo  kwishyuzwa  inkunga ubutitsa  nkaho hari uwo ubereyemo umwenda, ubu ho noneho ngo buri umwe mese uri muri imo group asigaye asabwa guhitamo igikoresho uzagura  muri rwa rutonde ruba rwatanzwe muri group rw’ibishyingiranwa bitaragurwa. Ese iyi Bridal shower yabaye ndetse igakorwa nabamwe babyifuza, za nshuti  magara z’abageni bamwe babazi neza ndetse bazi urugendo rw’urukundo rwabo n’ abo bagiye kurushingana. Ese uwo mugenzi wanyu utabashije ubona iyo nkunga muri gusaba kubera icyibazo cy’amikoro make kuki mwamwima ayo mahirwe yo kuza kwishimana n’inshuti ye?

Mubukwe niho uzabona yamiryango utaruzi ko ufite,bamwe bari barakwirengagije, ndivugira bababyara bawe muherukana mukiri ibitambambuga, ba nyogosenge utigeze ubona mubuzima bwawe, ba so wanyu ndetse na ba nyokorome wumvaga bavuga mumazina ariko utigeze ubona; humura ubukwe buzatuma bibuka ko mufitanye isano!. Umunsi bamwe muri bo bazaba barashyingirwa cyangwa barashyingiza nibwo bazaza iwanyu/iwawe  kuko bazaba bafite ibyo bifuza kukuvanaho; kandi nawe umunsi washyingiwe   wabishaka utabishaka bazaza ndetse bazaba bicaye no mumyanya y’imbere  kuko badashaka gucikanwa iyo firingi ndetse n’icyubahiro bazahabwa cy’uko  mufitanye isano. Kandi nuramuka utabatumiye nabwo induru zizavuga.

Mubukwe niho uzabona benshi muri twe dufata amadeni aturenze ngo turashaka kwererkana ko twishoboye cyangwa gukora ibirori birenze ibyaba runaka. Umenya hari uwatubwiyeko  ubukwe   ari umushinga w’unguka ugiye gushoramo iyo nguzanyo ukaba witeguye inyungu  nyuma y’uwo munsi. Irya myambaro tuba twambaye siyo tuzahoramo, zirya modoka tugenderamo ni iz’amasaha make, aho twakiriye abatumirwa siho tuzatura, hari ubundi buzima nyuma y’uwo munsi nyirizina. Bizaba biteye isoni gukoresha ibirori by’igitangaza nuko nyuma y’ukwezi ube uri kuguza ayo kwishyura inzu mubamo, byaba bibabaje gukora ubukwe bw’igitangaza nuko umugore nagera igihe cyo kubyara uzabure amujyana kwa muganga kuko ayo ukorera yose asigaye ajya kwishyura yamadeni wafashe ngo kunde utwereke ibirori by’akataraboneka.

Mubukwe bw’iki gihe niho impapuro z’ubutumire  zisigaye ziruta umubare w’imyanya yaho uzakirira abatumirwa ndetse n’amazimano wabateganyirije. Uratumira abantu 600  ariko uzi neza ko aho wateganyije kubacyirira hacyira abantu batarenze 300 kandi disi n’igitangaje ni uko muri abo 600 abo uzi neza ntibarenze 30. Noneho icyibabaje ni nuko abazitabira ubutumire bwawe  bazirirwa bicira isazi mujisho kandi ngo baratwerereye agatubutse.  Mubigaragara ni uko twibeshya ko abo bose 600 bazatwerera nuko ntibatahe ubukwe akaba ariyo mahirwe yawe kuko utigeze uteganyiriza uwo munsi kuko wumvaga ko byose bizava muntwererano arinaho uhera wotsa abantu igitutu ubabaza aho intwererano igeze nkaho ari ideni bakurimo. Ese kucyi tutakora ibingana n’ubushobozi bwacu? Ese kucyi tutatumira bamwe bacye tuzabasha kwacyira bakagenda banezerewe? kucyi twumva ko ubukwe bwacu bugomba gushingira kuntwererano? hatabaho gutwerera byagenda gute?

 

2 thoughts on “Ubukwe bw’ubu,,

  1. I believe that is among the most vital info for me. And i’m
    glad reading your article. But want to commentary on few basic things, The
    site style is wonderful, the articles is actually nice : D.
    Excellent job, cheers

    Like

Leave a Reply to Tonya Cancel reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s